Umuryango utari uwa Leta, Strive Foundation Rwanda (SFR) uvuga ko watangiye gukora ubuvugizi kugira ngo Abaturarwanda bumve ko umuntu wabaye imbata y’ibiyobyabwenge aba akeneye kuvurwa kuruta kumufata nk’umunyabyaha ugomba gufungwa.

Mu myumvire ya bamwe mu baturage harimo ko umuntu wabaye imbata y’ibiyobyabwenge biba byararangiye ku buryo nta cyerekezo cy’ubuzima aba agifite.

Abo twaganiriye ni abo mu mujyi wa Kigali. Uwimana Jeannette yagize ati “Nta ejo hazaza umubonamo. Ubona ari nk’umupfu ugenda.” Yongeraho ko “Nta cyerekezo, nta terambere.”

Dusenge Paul we yagize ati “Akenshi mba mutinya kuko mba ntekereza ko niyo naba ndikumubwira ibyiza yabyumva nk’ibibi akaba yanankubita.”

Aba baturage bavuga ko uwo muntu wabaye imbata y’ibiyobyabwenge bagomba kumutunga uko, ariko yakora ibikorwa bibabangamiye bakamusabira gufungwa.

Uwimana yagize ati “Hari ubinywa ugasanga afite ikibazo ku giti cye ariko nta muntu abangamira, twamutunga gutyo muri ‘société.”

Uyu mugore ashimangira ko “Ariko noneho nk’uriya biba byaramaze gufata indi ntera, atangiye guhohotera abantu, aba akwiye guhanwa, akaba yafungwa.”

Dusenge na we ashimangira ko “Bafashwe bagafungwa, iyo bagarutse hanze basanga ko ibyo barimo byari bifite ingaruka mbi.”

Iyi ngo ni imyumvire ariko ikwiye guhinduka kuko uwo muntu aba afite uburwayi bukeneye kuvurwa.

Antoine Hagenimana, umukozi mu Kigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), mu Ishami ry’Ubuzima bwo mu mutwe, by’umwihariko, ushinzwe ubuvuzi ku bantu bagezweho n’ingaruka z’inzoga n’ibiyobyabwenge avuga ko “Ibiyobyabwenge uko bikora mu mutwe, biragenda bigahindura imikorere y’ubwonko.”

Antoine avuga ko biba byabaye uburwayi bukeneye kuvurwa. Ati “Ni uburwayi nk’ubundi kandi iyo butitaweho neza ni uburwayi buba karande.”

Ashimangira ko “Baba bakeneye ubuvuzi bwihariye kandi burahari uhereye ku kigo nderabuzima.”

RBC ivuga ko kandi hari amavuriro atatu mu gihugu, yita ku buryo bw’umwihariko ku babaye imbata y’ibiyobyabwenge ari yo: Centre Icyizere, mu karere ka Kicukiro; Kigali Mental Health Referral Centre, iri i Kinyinya mu Karere ka Gasabo na Isange Rehabilitation Center yo mu karere ka Huye.

Ibiyobyabwenge byangiza imikorere isanzwe y’ubwonko

Umuryango utari uwa Leta, Strive Foundation Rwanda (SFR) uvuga ko watangiye gukora ubuvugizi kugira ngo, yaba abaturage ndetse n’ubuyobozi,  bumve ko umuntu wabaye imbata y’ibiyobyabwenge aba akeneye kuvurwa kuruta kumufata nk’umunyabyaha ugomba gufungwa.

Mushaija Geoffrey, Ushinzwe ibikorwa by’ubuzima, muri SFR yagize ati “Icya mbere cyari ugukora ubuvugizi ku nzego zibishinzwe, by’umwihariko Leta, kugira ngo ababaswe n’ibiyobyabwenge tubabone nk’abarwayi kuruta uko twababona nk’abanyabyaha, ariko tunagabanya ingaruka zishingiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.”

Ubu buvugizi bwa SFR babukora binyuze mu mushinga wabo witwa ‘TUBITEHO’, bafatanyamo n’indi miryango nka HDI, IMRO ndetse na Rwanda NGOs Forum.

Ni umushinga ukorera mu turere dutatu. SFR ikorera muri Gasabo, HDI igakorera Nyarugenge, mu gihe IMRO ikorera muri Rubavu, mu gihe Rwanda NGOs Forum ifite inshingano zo gukurikirana no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga. Bawuterwamo inkunga n’Ikigo cy’Abafaransa cyitwa Expertise France.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here