Hari abangavu bo mu murenge wa Rusororo, mu karere ka Gasabo bavuga ko bafashe umwnzuro wo kwirinda kubyara bakiri bato nyuma yo kumenya ko ari kimwe mu bikurura ibyago by’indwara yo kujojoba (Fistule).
Aba bangavu bafashe izi ngamba nyuma y’ubukangurambaga kuri iyi ndwara, bwakozwe n’umuryango utari uwa Leta, Réseau des Femmes, baherewemo amakuru arambuye kuri iyi ndwara harimo ibiyitera, ibimenyetso byayo n’uko yakwirindwa.
Fistule ubundi ni indwara iba iyo habaye umwenge hagati y’igitsina n’uruhago rw’inkari cyangwa hagati y’igitsina n’urura, bitewe no kwangirika kw’imitsi mu gihe cyo kubyara.
Ibi bituma inkari cyangwa umusarane bisohoka nta bushake umuntu abigizemo, bikanyura mu gitsina, bigatuma uyirwaye ahorana impumuro mbi.
Ibitera iyi ndwara harimo kubyara imburagihe (imyanya myibarukiro itarakura), gutinda kunda no kubyarira ahatari kwa muganga. Iravurwa igakira iyo yavuwe neza.

Nyuma yo kumenya aya makuru, abangavu twaganiriye bavuga ko bafashe ingamba zo kwirinda iyi ndwara, by’umwihariko birinda kubyara bakiri bato.
Uwase Donatha yagize ati “Sinari nzi ko ari indwara ikomeye bene aka kageni. Ngiye kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye kugira ngo ntazabyari nkiri muto.”
Tumukunde Odette w’imyaka 18, kuri ubu utwite, we yagize ati “Mfite na barumuna banjye nzajya mbabwira.”
Yongeraho ko kandi yamenye ko agomba kuzabyarira kwa muganga. Ati “Numvaga kubyarira mu rugo nta kibazo kirimo, ariko nyuma yo gusobanurirwa ngomba kubyarira kwa muganga.”
Bazarama Marie Michèle, Umukozi Ushinzwe Imibereho myiza muri Réseau des Femmes avuga ko impamvu bibanze ku rubyiruko muri ubu bukangurambaga ari uko “Bigaragara ko iyi ndwara urubyiruko rutari rwayimenya kandi bakomeza kubyara bakiri bato.”

Hakizuwera Jean Pierre, Umukozi ushinzwe kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage mu murenge wa Rusororo ndetse unayobora ishami ry’imiyoborere myiza, avuga ko nk’ubuyobozi aya makuru bazayageza no ku bandi baturage batitabiriye ubukangurambaga.
Yagize ati “Mu minota itanu cyangwa 10 tuzajya dufata akanya tubwire abaturage bitabiriye inteko cyangwa se n’ikindi kiganiro gihuriza hamwe abaturage bamenye ububi bw’iyi ndwara kandi kuyirinda birakunda.”
Ubu bukangurambaga ni kimwe mu bikorwa by’umushinga w’ubuzima bw’imyororokere witwa ‘SDSR-Rwanda’, Réseau des Femmes ikorera mu mirenge yose 15 y’akarere ka Gasabo, ku bufatanye n’Umuryango w’Abanya Canada witwa l’AMIE, ku nkunga ya Affaires Mondiale Canada








