Mu gihe Leta ikomeje gushyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, hari abafite ubumuga bagaragaza ko bo bitabageraho uko bikwiye bitewe n’ubumuga bafite, bakifuza ko hajyaho umwihariko kuri bo.

Samuel (Izina ryahinduwe) , ni umwe mu rubyiruko rufite ubumuga bw’uruhu wo mu mujyi wa Kigali. Inkuru y’imbogamizi ku kugera ku makuru y’ubuzima bw’imyororokere itangira akiri ingimbi.

Mu gihe abandi bana banganaga bashoboraga kugira amakuru baganira hagati yabo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Samuel we avuga ko bitashobokaga “Uwo nageragezaga kwegera wese yarampungaga.”

Ahandi yashoboraga gukura amakuru ni mu bigo by’urubyiruko ‘maisons des jeunes. Nyamara na ho ntibyakunze. Ati “Nigeze kujyayo aho kugira ngo abantu bakurikire ahubwo bagakomeza bareba njyewe. Sinasubiyeyo.”

Mu gihe urundi rubyiruko rwitabiraga gahunda yo kwisiramuza, Samuel avuga ko na we yamenye ayo makuru ayakuye kuri radiyo nyamara agiye gusaba serivisi barayimwima.

Ati “Umuganga wa mbere nahuye na we yanze ku binkorera ambwira ko njye atampa iyo serivisi. Bihita bituma ntinya no kongera kugerageza.”

Ibi byatumye ahorana ipfunwe mu bandi, ubwo yarageze mu mashuri yisumbuye ku buryo “Byatumye muri ‘secondaire’ mpora nihisha abandi kubera gutinya ko banseka. Najyaga koga nihishe.”

Kutagira amakuru ahagije kandi yizewe ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kubona badakunzwe muri sosieyete, by’umwihariko abafite ubumuga bw’uruhu, binaba intandaro ituma hari bamwe bafatirana bakisanga babateye inda.

Claire (Izina ryahinduwe), ashimangira ko yatewe inda afite imyaka 23 y’amavuko,mu buryo atari yateganyije.

Ati “Nagiye gusura umuhungu nziko ari ibisanzwe birangira amfashe ku ngufu. Nyine yabinkoreye tutabiganiriye.”

Uyu mukobwa avuga ko uwo musore baherukana amutera inda kuko n’umwana yamwihakanye, kuri we agakeka ko yamuteye inda hari ikindi yamushakagaho kitari ukwishimisha gusa.

Yagize ati “Harimo n’ababa bagiye mu bapfumu, bakababeshya ko gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu ufite ubumuga bitera amashaba. Na we nkeka ko yarafite iyo myumvire.”

Hakenewe umwihariko mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere ku bafite ubumuga

Buri cyiciro cy’abafite ubumuga bakwiye guhabwa umwihariko wabo kuko n’imbogamizi baterwa no kugira ubumuga ziba zihariye

Samuel yifuza ko hajyaho umwihariko, kandi wizweho neza, ufasha abantu bafite ubumuga mu byiciro byose gusobanukirwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ntibibe ibintu bifatwa muri rusange.

Avuga kandi ko nubwo hari imiryango nka OIPPA yatangiye gushakira iki kibazo ibisubizo birambye hakenewe amahugurwa, ariko by’umwihariko ” bigakorwa na Leta – RBC, nibura bakadushyiriraho nk’icyumweru cyahariwe gusobanurira abafite ubumuga ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”

Yongeraho ko “Kuko ntekereza yuko ibyo byambayeho hari n’abandi bagifite imbogamizi.”

Samuel atanga inama ko ibyo bikorwa byihariye ku bafite ubumuga bishobora kunyuzwa mu miryango y’abafite ubumuga, inama y’igihugu y’abafite ubumuga, “ariko uwo mwihariko ukabaho.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here