Bamwe mu baganga bemeza ko imiti mishya yifashishwa mu kuvura Malaria yatangiye gutanga umusaruro ku baturage batari bakivurwa n’usanzweho wa Coartem.
Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’indwara ya Malariya, kuva umwaka ushiza wa 2025 u Rwanda rwatangiye gukoresha imiti mishya ibiri yunganira uwarusanzweho wa Coartem, wagaragazaga gucika intege mu kuvura iyi ndwara mu bice bimwe by’igihugu.
Iyo miti izwi nka ‘dihydroartemisinin-piperaquine: DHAP’ na ‘Artesunate-pyronaridine: ASPY’
Mu karere ka Rulindo Abaganga n’Abarwayi bavuga ko ubu buryo bushya bwabafashije guhangana n’iyi ndwara ku buryo nta murwayi ukizahazwa na yo.
Habimana Pierre Celestin, Umuforomo ku kigo Nderabuzima cya Shyorongi yagize ati ” Umuti wa ASPY uradufasha cyane mu kuvura Malaria abarwayi bagakira neza”
Yongeyeho ko ” Nta barwayi tukinanirwa kuvura Malariya ngo bigombere ko tubohereza ku bitaro bikuru.”
Habimana ashimangira ko mbere bagikoresha Coartem byajyaga bibaho ko bohereza umurwayi ku bitaro bikuru yabananiye.
Ati “ Tukavura umurwayi akagenda, ejo tukabona aragarutse. Iyo byabagaho nka gatatu twahitaga tumwohereza ku bitaro bikuru. ariko ubu ntibikiri ngombwa kuko ASPY iramuvura. ”

Ibyo uyu muganga avuga bishimangirwa na Muhawenimana Cecile, umuturage wo mu murenge wa Shyorongi.
Avuga ko ” Uwo muti ndawuzi wa ASPY niwo bampaye ndwaye Malariya mu minsi yashize. Narawunyoye neza nta kibazo wigeze untera ahubwo warankijije mu buryo bwihuse kurusha uko kuri Coartem byagendaga.”
Umukozi Ushinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga, mu Ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC, Epaphrodite Habanabakize asobanura ko impamvu bazanye iyi miti mishya ari uko hari igihe Malariya iba yamaze kugira ubudahangarwa (resistance) ku muti ukoreshwa, bikaba ngombwa ko habaho guhinduranya umuti umwe ukava mu gace kamwe ukajya mu kandi.
Yagize ati “Ni ukugirango yunganire uwari uhari wa Coartem, kugira ngo udakomeza gucika intege ukaba watakaza ubushobozi bwo kuvura Malariya.”
Yongeraho ko iyi miti itaje gusimbura Coartem kuko ” Hari aho tukivura Malariya dukoresheje Coartem.”
Mu karere ka Rulindo, umuti wa ASPY ni wo ukoreshwa mu kuvura Malariya mu gihe indi miti na yo, irimo Coartem na DHAP, ikoreshwa mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.
RBC ivuga ko Ibitaro cyangwa ikigo Nderabuzima bidashobora kwihitiramo umuti bikoresha mu kuvura Malariya, ahubwo ko bishingira ku bushakashatsi bwakozwe hashingiwe ku gace biherereyemo.







