Imibare y’Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2025 kugera muri Werurwe 2026, abaturage 928 616 barwaye Malaria mu Rwanda.

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2024-2025, habaruwe abaturage 1 131 314 barwaye Malaria, umubare wari wikubye hafi kabiri ugereranyije n’umwaka wari wabanje (2023-2024) aho bari 610, 832. Bivuze ko habayeho ubwiyongere bwa 46%.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malariya n’Izindi ndwara zititaweho uko bikwiye, muri RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi asobanura ko iri zamuka ry’imibare rifitanye isano n’ihindagurika ry’ikirere no kudashyira mu bikorwa ingamba zikomatanyije z’ubwirinzi.

Yagize ati “Malaria iterwa ahanini n’ihindagurika ry’ikirere ndetse no kubura ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ingamba zikomatanyije.”

Mu baturage barwaye Malaria mu mezi icyenda ashize, abarenga 500 000, bangana na 55% ni abo mu turere dutanu ari two Gisagara, Gasabo, Bugesera, Kicukiro na Ngoma.

By’umwihariko, Akarere ka Gisagara ni ko kaza ku isonga mu kugira umubare munini w’abaturage barwaye Malaria bangana na 216 000, kagakurikirwa na Gasabo, Bugesera, Kicukiro na Ngoma.

Muri Werurwe 2026, Akarere ka Ngoma ni ko kagaragayemo abarwayi benshi bangana na 19.000, mu gihe uturere dutanu twa mbere twagize abarwayi 51 000 muri uko kwezi.

Dr. Aimable asaba abaturage kugira uruhare mu kwirinda Malaria, kuko kurwanya iyi ndwara bihera mu ngo zabo.

Yagize ati“Iyo mu rugo utera umuti, ukarara mu nzitiramubu, ugafunga amadirishya neza, nta hantu Malaria yaguhera.”

Yongeraho ko “Hari abagurisha inzitiramubu bahawe, abandi bakazikoresha mu burobyi, ibi bigomba guhagarara.”

Dr. Aimable Mbituyumuremyi, mu kiganiro n’abanyamakuru

Ingamba zafashwe ziri gutanga umusaruro

Mu guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’indwara ya Malaria, RBC ivuga ko yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo, gutera imiti mu mirenge yibasiwe, cyane cyane iyegereye imipaka.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malariya n’Izindi ndwara zititaweho uko bikwiye, muri RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi avuga ko“Mbere haterwaga imiti mu turere 12 ariko ubu twibanda ku mirenge yibasiwe, cyane cyane iyegereye imipaka.”

Uyu muyobozi avuga ko kandi mu kuvura indwara ya Malaria batangiye gutanga imiti mishya ibiri yunganira uwarusanzwe wa Coartem bitewe nuko “Twasanze udukoko twatangiye kugaragaza ubudahangarwa kuri Coartem.”

Ni ingamba ngo zatangiye gutanga umusaruro kuko “Aho twakoresheje imiti mishya yo gutera mu nzu, Malaria yagabanutse ku kigero cya 58%.”

Malaria iracyari ikibazo gikomeye, by’umwihariko muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho abarenga 90% by’abayirwara n’abo ihitana ariho babarizwa.

Igihugu cya Nigeria ni cyo cyibasiwe cyane ku Isi aho gifite 25% by’abarwayi bose ba Malariya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igakurikiraho na 15%, mu gihe u Rwanda rwo rufite hafi 1%.

U Rwanda rufite intego yo kugabanya umubare w’abaturage barwara Malaria ku kigero cya 70% bitarenze 2030.

Imibare ya RBC igaragaza ko Malaria mu Rwanda yagiye igabanuka mu myaka ishize aho mu 2016-2017, abarwaye iyi ndwara bari bari hafi miliyoni eshanu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here