Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’indwara ya Malariya mu Rwanda, Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) gikomeje gahunda yo gutera imiti yica imibu mu nzu (Indoor Residual Spraying) nk’imwe mu ngamba zitanga umusaruro ufatika mu kugabanya ubwandu bw’iyi ndwara, cyane cyane mu turere dukunze kwibasirwa na yo.

Umurenge wa Nyamata, mu karere ka Bugesera ni umwe mu mirenge yatewemo uwo muti, binyuze mu bukangurambaga bujyanye no kwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya Malaria, uzizihizwa tariki 25 Mata.

Imibare ya RBC igaragaza ko ingo 10 423 zaterewe umuti muri uwo murenge.

Dusabe Fatuma, wo mu murenge wa Nyamata ahaye ikaze uje kumuterera umuti mu nzu

Dusabe Fatuma, umwe mu baturage bo mu murenge wa Nyamata waterewe umuti kuri iyi nshuro ndetse unasanzwe atererwa, ahamya ko iyi gahunda imaze kugaragaza impinduka kuko batagihora kwa muganga bivuza Malaria nk’uko byahoze.

Yagize ati “Njyewe nimukira hano, twahoraga turwaye pe! Nko mu kwezi twarwaragamo nka gatatu dusimburanwa, abana, abantu bakuru, gutyo gutyo.”

Ashimangira ko aho haziye gahunda yo gutera imiti “Dushobora no kumara umwaka nta muntu urwaye Malariya hano.”

Uyu musaruro w’imiti iterwa mu nzu mu guhangana n’imibu itera Malaria, unemezwa na Maniraguha Emmanuel, Umujyanama w’ubuzima ukorera mu Karere ka Bugesera.

Yagize ati“Iki gikorwa gitanga umusaruro cyane kubera ko muri iki gihe imibu iba yaramaze kuba myinshi mu nzu, kandi imibu ni yo ikwirakwiza Malaria. Rero iyo duteye imiti, imibu iragabanuka.”

Maniraguha yongeraho ko iyi ari gahunda yunganirwa n’ingamba zo kwirinda Malaria zisanzweho, zirimo kurara mu nzitiramibu ikoranye umuti.

Epaphrodite Habanabakize, Umukozi wa RBC ushinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga, mu Ishami rishinzwe kurwanya Malariya n’izindi ndwara zititaweho ashimangira akamaro k’iyi miti iterwa mu nzu.

Yagize ati “Ahantu henshi iyo duteye umuti neza, bigabanyaho birenga 90% by’ibyago byo kwandura iyi ndwara.”

Atanga urugero ko “Gisagara iri mu turere twari dufite abarwayi benshi bagera 67,000 mu Ukwakira, ariko uyu munsi yagabanutseho hejuru ya 80%.”

RBC ivuga ko kuri iyi nshuro bazatera imiti mu mirenge 96 mu gihugu hose. Abatuye muri iyo mirenge bakaba bashishikarizwa kwitabira iyo gahunda kuko iyi miti nta zindi ngaruka igira ku buzima bw’umuntu.

Epaphrodite Habanabakize, Umukozi Ushinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga, mu Ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here