Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kivuga ko kizakomeza kuzamura ubushobozi bw’Abajyanama b’ubuzima, mu gutanga serivisi nziza zo kuvura no gukumira indwara, by’umwihariko Malaria.

Imibare ya RBC, yo mu mwaka w’ingengo y’imari 2024-2025, igaragaza ko mu Rwanda abantu 1 131 314 barwaye Malaria, mu gihe abishwe na yo ari 87.

Muri abo baturage abavuwe Malaria, kimwe cya kabiri cyabo (½), ni ukuvuga 50%, bahawe ubuvuzi n’Abajyanama b’ubuzima.

Umukozi Ushinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga, mu Ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC, Epaphrodite Habanabakize avuga ko uruhare rw’abajyanama b’ubuzima ari ingenzi cyane kuko birinda umuntu kuzahazwa cyangwa kwicwa n’iyi ndwara.

Yagize ati“Uruhare rw’Abajyanama b’ubuzima rero ni runini cyane, kubera ko iyo umuturage yivuje kare, bimurinda kurwara Malaria y’igikatu, ari yo ishobora kumuviramo urupfu.”

Epaphrodite Habanabakize, Umukozi Ushinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga, mu Ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC

Abaturage bo mu karere ka Bugesera, bavuwe Malaria n’Abajyanama b’ubuzima, twaganiriye bashimangira ko babafashije kubonera ubuvuzi hafi.

Mukampfizi Alphonsine yagize ati “Ubu umuntu ararwara akajya ku mujyanama w’ubuzima bakamwakira neza, bakagupima Malaria, basanga uyifite bakaguha imiti utiriwe ujya ku kigo nderabuzima.”

Ashimangira ko “Uko mfashwe na Malaria mpita nyoboka umujyanama w’ubuzima.”

Munderere Viateur, Umujyanama w’Ubuzima wo mu Karere ka Bugesera avuga ko ubuvuzi baha abaturage butagarukira gusa ku kubaha imiti ko ahubwo banabakurikirana mu ngo.

Yagize ati “Iyo tumaze kumuha imiti turanakurikirana no mu rugo tukareba ko imiti ayinywa neza yanorohewe.”

Abajyanama b’ubuzima baba bafite imiti baha abaturage basanzemo Malaria.

Abajyanama b’Ubuzima kandi bagira uruhare runini mu kwigisha abaturage ingamba zo kwirinda Malariya no kwivuza hakiri kare kandi neza.

Nyandwi, Umuturage wo mu karere ka Bugesera ashimangira ko izi nyigisho bahabwa n’Abajyanama b’ubuzima ari ingenzi kuri bo.

Ati “Badusobanurira uko Malaria yandura n’uko twakwirinda. Ubu nsigaye nita cyane ku kurara mu nzitiramibu no gukuraho ibizenga by’amazi hafi y’urugo.”

Umukozi Ushinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga, mu Ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC, Epaphrodite Habanabakize avuga ko hari gahuda yo guha abajyanama b’ubuzima bose ibikoresho bigezweho, birimo telephone zifite ikoranabuhanga rihanitse, no kurushaho kubahugura kugira ngo barusheho gufasha abaturage.

Yagize ati: “Gahunda ihari ni uko abajyanama b’ubuzima bose bazajya bakoresha telephone zigezweho mu kuvura no gutanga raporo.”

Abajyana b’ubuzima ni urwego igihugu gihanze amaso mu bijyanye n’ubuvuzi ndetse mu itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda bashyizwe mu byiciro by’abatanga serivisi z’ubuvuzi.

Iryo tegeko kandi ryateganyije ko hazajyaho iteka rya Minisitiri rigena imikorere y’abajyanama b’ubuzima n’uburyo bashyirwaho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here